Nyuma yo kumenya byinshi kuri YouTube, igikurikira ni ugukora video ariko itaribonetse iyo ariyo yose, ahubwo video nziza abantu bifuza kureba kugeza kumusozo, niba ujya ureba Video dukora kuri Xmenya, ubwo video nziza mvuga urayumva. Muri iri somo rero ndakwigisha inzira yose binyuramo (production workflow). Kuva ku gitekerezo, kwandika 'script' ya Video nziza, gufata amashusho meza (n'ibikoresho byoroheje), amatara, nibindi.
Nkwereka kdi uko mfata amajwi nkokesheje Telephone ihendutse, kugeza kuri 'editing' ikenewe kuri YouTube ituma videwo iryoha. Mu ntambwe kuyindi, nkwereka uko wandika inkuru nziza ifite ibarankuru (storytelling) ituma umuntu areba videwo kugeza irangiye. By'inyongera, nguha course yihariye kuri editing ya video, iki kikaba kimwe mubigora aba YouTubers benshi bagitangira. Niwitabira Umusare wa YouTube rero urasoza uzi Editing bya nyabyo kuburyo uzajya wikorera video nziza kdi neza nk'uko n'abandi banyamwuga babigenza.